Impuhwe no kubaha ikiremwamuntu
Ubuyobozi bw'Ibitaro
Menya amashami yacu y’ubuyobozi n’ibice byihariye bitanga serivisi z’ubuzima zinoze kandi zuzuzanya kugira ngo abarwayi bahabwe ubuvuzi bwuzuye kandi bufite ireme.
Amakuru ajyanye n'abarwayi
Amabwiriza n’amakuru by’ingenzi afasha abarwayi n’imiryango yabo kwitegura serivisi zitangirwa mu Bitaro bya bya Ruli.
Ubutabazi bwihuse
Itsinda ryacu rishinzwe Ubutabazi bwihuse n’Imbangukiragutabara rihora ryiteguye gutanga ubuvuzi bwihuse n’ubufasha bukenewe. Hamagara kuri +250791727582.
Ubuhuza no kuyobora abatugana
Ishami ry’Ubuhuza rihuza amashami atandukanye, abakozi b’ubuzima n’izindi serivisi zunganira ubuvuzi kugira ngo abarwayi bahabwe serivisi ku gihe. Hamagara: 0780 589 433 / 0788 589 742
Ubuvuzi bw'Amenyo
Serivisi y’Ubuvuzi bw’Amenyo igamije kwita ku barwayi bafite ibibazo by’amenyo n’isuku y’ishinya, binyuze mu gusuzuma, kuvura no gutanga inama zo kwita ku buzima bw’amenyo n’akanwa muri rusange.
Ubutabazi bwihuse
Serivisi y’imbangukiragutabara ku Bitaro bya Ruli itanga ubufasha bw’ingenzi bwo gutwara indembe n’abarwayi mu bihe by’ubutabazi bwihuse, ikageza serivisi z’ubuvuzi ku baturage bo mu bice by’icyaro n’ahandi bigoye kugerwamo mu mbibi z'ibitaro bya Ruli.
Imbagwa n'inkomere
Ishami rishinzwe kwita ku babazwe ku Bitaro bya Ruli ritanga ubuvuzi bufite ireme ku barwayi bafite ibibazo bitandukanye bisaba kubagwa, haba mu bihe by’ubutabazi bwihuse (ibyihutirwa) ndetse no mu bihe bitari ibyihutirwa.
Indwara zo mu Mubiri
Ishami ry’Ubuvuzi bw’Imbere ryiyemeje gutanga ubuvuzi bufite ireme kandi bunoze ku barwayi. Iri shami rikora ibishoboka byose kugira ngo ritange serivisi zizewe kandi zishingiye ku bumenyi bugezweho.
Ubuzima bwo mu mutwe
Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe ritanga ubufasha mu rwego rw’ubuzima bwo mu mutwe n’imitekerereze mu bikorwa bitandukanye, hagamijwe guteza imbere imibereho myiza n’ubuzima bw’abarwayi.
Ishami ry’Ubusinzirizi (Anesthesiology)
Ishami ry’Ubusinzirizi rifite inshingano zo gutanga serivisi z’ikinya no kurinda umutekano w’abarwayi mbere, mu gihe, ndetse na nyuma y’ibikorwa byo kubaga cyangwa ibindi bikorwa by’ubuvuzi.
Ishami ry’Ubuzima bw’Abagore n’Ububyaza
Ku Bitaro bya Ruli, duha agaciro gakomeye ubuzima bw’umugore n’ikorwa ry’ububyaza. Intego yacu ni ugufasha abagore n’imiryango yabo kubona ubufasha bukenewe kugira ngo bagire ubuzima bwiza.
Ishami ry’Ubuvuzi bw’Abana
Ishami ry’Ubuvuzi bw’Abana ryiyemeje guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza by’abana bose boherezwa ku Bitaro bya Ruli baturutse hirya no hino.
Ishami ry’Ubuvuzi ku Bana Bavutse
Ishami ry’Ubuvuzi ku bana bavutse ryita ku buvuzi bw’abana bavukanye ibibazo, by’umwihariko abavutse bafite uburwayi cyangwa abavutse igihe kitageze (premature).
Ubuvuzi bw’Amaso
Serivisi y’Ubuvuzi bw’Amaso itanga ubuvuzi ku ndwara n’ibibazo byose bifata amaso n’ibice biyakikije.
Abivuza bataha (OPD)
Ishami ry'Ubuvuzi bw'Abarwayi Bivuriza Bataha (OPD) ku Bitaro by'Akarere bya Ruli ni ryo ryakira mbere abarwayi bose baje gushaka serivisi z'ubuvuzi. Ni ryo rembo nyamukuru abarwayi banyuramo kugira ngo basuzumwe, bahabwe inama z'ubuzima, bavurwe cyangwa boherezwe mu zindi serivisi zihariye zibakwiriye.
