Guca mu Cyuma
Radioloji ni ishami ry’ubuvuzi rikoresha ikoranabuhanga rifata amashusho y’imbere mu mubiri kugira ngo rifashe mu gusuzuma indwara n’ibikomere ndetse no gushyigikira gahunda yo kuvura abarwayi. Iri shami rikoresha uburyo butandukanye bwo gufata amashusho harimo ifoto y’amagufa (X-ray) na ultrasound (echographie).
Abaganga b’inzobere muri radioloji basuzuma aya mashusho kugira ngo bamenye ibibazo biri mu mubiri, bafashe abaganga mu gufata ibyemezo bikwiye byo kuvura, kandi batange ubufasha ku yandi mashami y’ubuvuzi. Radioloji kandi ifasha mu gukora zimwe mu serivisi zo kuvura zidasaba kubaga cyane, hifashishijwe amashusho ayobora ibikorwa byo kuvura.
Iri shami rikorana bya hafi n’ishami ry’ikorwa ry’ubutabazi bwihuse (Emergency), ishami ryo kubaga, amashami yakira abarwayi batarara mu bitaro (Outpatient Services), n’andi mashami, kugira ngo ritange ibisubizo byihuse kandi byizewe bifasha mu gusuzuma abarwayi.
Hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ryo gufata amashusho, ishami rya Radioloji rifasha kuzamura ireme rya serivisi z’ubuvuzi, koroshya igenamigambi ry’ubuvuzi, no kugira uruhare rukomeye mu gutanga ubuvuzi bugezweho kandi bushingiye ku bimenyetso bifatika.
