Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ubuyobozi bw'Ibitaro

Ubuyobozi Bukuru bushinzwe Kuzana Impinduka mu mitangire ya serivisi z'ubuzima zinoze. 

Ibiro by’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro

Ibiro by’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bifite inshingano zo guhuza ibikorwa byose by’ibitaro, kubiyobora no kubihagararira mu rwego rw’imiyoborere n’imikoranire n’izindi nzego. Umuyobozi Mukuru ahabwa ububasha bwihariye mu buyobozi no mu micungire kugira ngo ibikorwa by’ibitaro bikorwe neza, mu buryo bunoze kandi butanga umusaruro.

Ishami ry’Ubuvuzi n’Izindi Serivisi Zunganira Ubuvuzi

Ishami ry’Ubuvuzi n’Izindi Serivisi Zunganira Ubuvuzi rifite inshingano zo gukurikirana, kuyobora no guteza imbere amashami atanga serivisi z’ubuvuzi mu bitaro. 

 

Ishami ry’Ubuforomo n’Abubyaza

Ishami ry’Abaforomo n’Ababyaza rifite inshingano zo kuyobora, gukurikirana no gusuzuma imikorere y’abaforomo n’ababyaza bose bakorera mu bitaro.

Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari

Ishami ry’Ubutegetsi n’Imari rifite inshingano zo kuyobora no gucunga ibikorwa by’ubutegetsi n’imari by’Ibitaro bya Ruli. Rihuza ibikorwa bya buri munsi, rigashyiraho no kunoza uburyo bwo kuyobora no gukurikirana imikorere y’ibitaro kugira ngo serivisi zitangwe neza kandi mu buryo bunoze.