Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Amakuru yagewe abarwayi

Ibitaro by'Akarere bya Ruli biherereye mu Mudugudu wa Baliza, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, mu Ntara y'Amajyaruguru. Bitanga serivisi z'ubuvuzi bufite ireme ku baturage.

Uburenganzira bw'Umurwayi mu Bitaro bya Ruli

  1. Guhabwa icyubahiro
  2. Kuvuganirwa
  3. Ibanga ry' umubiri
  4. Ibanga ry' uburwayi
  5. Umutekano
  6. Guhitamo
  7. Guhabwa amakuru
  8. Kujurira
  9. Kwanga Ubuvuzi
  10. Kurindwa Ububabare

Inshingano z'Umurwayi mu Bitaro bya Ruli

  • Ufite inshingano yo kwita ku buzima bwawe;
  • Ufite inshingano yo kugana no gukoresha neza urwego rw’ubuvuzi no kutarugondoza;
  • Ufite inshingano yo kubahiriza uburenganzira bw’abatanga serivisi z’ubuzima n’ubw’abandi barwayi;
  • Ufite inshingano yo guha abatanga serivisi z’ubuzima amakuru nyakuri yose yerekeye ubuzima bwawe;
  • Ufite inshingano yo gukurikiza amabwiriza yose uhabwa na muganga no gufata neza imiti wandikiwe;
  • Ufite inshingano yo kugaragaza ko ufite ubushobozi bwo kwishyura serivisi zose uhawe

Amasaha yo Gusura Abarwayi

Iminsi y'Akazi

06:00 am - 07:00 am (Mu Gitondo)
12:00 pm - 01:00 pm (Saa Sita)
05:00 pm - 07:00 pm (Nimugoroba)

Wikendi n'Ibiruhuko

06:00 am - 08:00 am (Mu Gitondo)
12:00 pm - 02:00 pm (Saa Sita)
05:00 pm - 07:00 pm (Nimugoroba)