Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Ubutabazi bwihuse & Ambilanse

Ishami ry'Ubutabazi bw'ihuse mu Bitaro by'Akarere bya Ruli ritanga ubuvuzi bwihuse ku barwayi bafite uburwayi cyangwa ibikomere bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse n'abakeneye ubuvuzi bwihutirwa. 

Ishami ry'Ubutabazi bw'ihuse mu Bitaro by'Akarere bya Ruli ritanga ubuvuzi bwihuse ku barwayi bafite uburwayi cyangwa ibikomere bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ndetse n'abakeneye ubuvuzi bwihutirwa. Iri shami rikora amasaha 24 kuri 24, iminsi 7 mu cyumweru, kandi ni ryo ryakira mbere abarwayi bakeneye ubutabazi bwihuse.

Iri shami ryita ku barwayi bafite ibikomere biturutse ku mpanuka, abagore bafite ibibazo byihutirwa byo kubyara, abarwayi bafite indwara zikomeye z'ubwandu, ndetse n'abarwayi barembye bakeneye ubutabazi bwihuse. Rigizwe n'abaganga, abaforomo n'abandi bakozi b'ubuzima bafite ubumenyi mu gutanga ubutabazi bwihuse.

Serivisi zitangwa

  • Kwakira no gusuzuma byihuse abarwayi bageze mu bihe bikomeye.
  • Guhagarika ubukana bw'uburwayi no gutanga ubuvuzi bw'ibanze bukenewe (stabilization).
  • Gutanga ubutabazi bwo kuzanzamura no gukiza ubuzima bw'abarwayi (resuscitation).
  • Kuvura ibikomere n'ibibazo byihutirwa biterwa n'impanuka cyangwa izindi mpamvu.
  • Kwita ku bagore bafite ibibazo byihutirwa byo kubyara.
  • Gufatanya n'ishami rya Ambulance mu kwakira no kohereza abarwayi baturutse ku bigo nderabuzima cyangwa mu baturage.
  • Kohereza abarwayi mu zindi serivisi z'ibitaro cyangwa mu bitaro byisumbuyeho igihe bibaye ngombwa.

Iri shami rikorana bya hafi n'izindi serivisi z'ibitaro ndetse n'ishami rya Ambulance kugira ngo abarwayi bagezweho ubutabazi ku gihe. N'ubwo rihura n'imbogamizi zirimo ubwinshi bw'abarwayi n'ibikoresho bidahagije, rikomeje kugira uruhare rukomeye mu kurokora ubuzima no guteza imbere ubuzima bw'abaturage bo mu Karere ka Gakenke n'uturere dukikije.

HABINSHUTI Christophe

Umuyobozi wa Serivisi
+250 787 847 805