Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Serivisi z’ubuvuzi n’amashami yihariye

Ibitaro by'Akarere bya Ruli biherereye mu Karere ka Gakenke.

23

Amashami y’ubuvuzi n’inzego zihariye

7

Ubaganga

23

Usuzumiro

185

Ibitanda

Ishami rya Serivisi z’Ubuzima Zunganira Ubuvuzi

Ishami rya Serivisi z’Ubuzima Zunganira Ubuvuzi. Rigizwe na serivisi zitandukanye zifasha mu gusuzuma indwara, kuzivura no kugarura ubuzima bw’abarwayi. 

Inkomere n'Ababazwe

Serivisi yo Kubaga ku Bitaro by'Akarere bya Ruli itanga ubuvuzi bunoze ku barwayi bafite ibibazo bisaba kubagwa, haba ibyihutirwa ndetse n'ibitihutirwa. 

Inkomere n'Indembe n'ubutabazi bw'Ibanze

Serivisi yInkomere n'Indembe n'Ubutabazi itanga ubuvuzi bwihuse kandi bufite ireme ku barwayi bagezwa ku bitaro bafite uburwayi cyangwa ibikomere byihutirwa.

Indwara n'imbere mu mubiri

Ishami ry'Ubuvuzi bw'Indwara z'Imbere mu Mubiri ryiyemeje gutanga ubuvuzi bufite ireme kandi bushingiye ku bunyamwuga, hagamijwe kwita ku barwayi mu buryo bwuzuye no kubafasha kugera ku buzima bwiza.

Ishami ry'Ubuzima bwo mu Mutwe

Ishami ry'Ubuzima bwo mu Mutwe ritanga serivisi zinoze kandi zishingiye ku kwita ku murwayi mu buryo bwuje impuhwe, ku bafite ibibazo bitandukanye by'ubuzima bwo mu mutwe. 

Gutera ikinya

Ishami ritanga ikinya ritanga serivisi zijyanye no gutera ikinya (anesiteziya) no kwita ku barwayi barembye bakeneye ubuvuzi bwihariye.

Ishami ry'Ubuzima bw'Abagore n'Ububyaza

Ishami ry'Ubuzima bw'Abagore n'Ububyaza ryita ku buzima bw'umugore mu byiciro byose by'ubuzima bwe.

Ubuvuzi bw'Abana

Ishami ry'Ubuvuzi bw'Abana ritanga serivisi z'ubuvuzi zinoze kandi zishingiye ku kwita ku mwana, hagamijwe kumufasha gukira no kugira ubuzima bwiza.

Ubuvuzi bw'Impinja

Ishami ry'Ubuvuzi bw'Abana Bavutse ryita ku buvuzi bwihariye bw'impinja zikivuka, cyane cyane izavutse zitarageza igihe cyangwa izavukanye ibibazo.

Ubuvuzi bw'Amaso

Ishami ry'Ubuvuzi bw'Amaso ritanga serivisi zo gusuzuma, kuvura no kwita ku barwayi bafite indwara zose zifata amaso n'ibice biyakikije.