Serivisi yita ku Mpinja
Serivisi y’Ubuvuzi bw’Abana Bavutse ku Bitaro by’Akarere bya Ruli itanga ubuvuzi bwuzuye ku bana bavutse, cyane cyane abavutse igihe kitageze (premature), abafite ibiro bike igihe bavutse, ndetse n’abafite ibibazo by’ubuzima bisaba ubuvuzi bwihariye.
Iyi serivisi itanga ubuvuzi bw’ibanze ku mwana ukivuka, ikora ubutabazi bwihuse ku bana bavutse bafite ibibazo byo guhumeka (Neonatal Resuscitation), ikita ku kubungabunga ubushyuhe bw’umubiri, gukumira no kuvura indwara ziterwa n’ubwandu, gufasha abana kubona indyo iboneye, kuvura indwara y’umuhondo ku bana bavutse (Neonatal Jaundice) hakoreshejwe urumuri rwihariye (Phototherapy), gutanga umwuka wa ogisijeni igihe bikenewe, ndetse no gutanga ubuvuzi bwa Kangaroo Mother Care (KMC) ku bana bavutse bafite ibiro bike cyangwa bavutse igihe kitageze.
Serivisi kandi ishishikariza konsa umwana amashereka yonyine mu mezi atandatu ya mbere, ikurikirana imikurire n’iterambere ry’umwana, ikanigisha ndetse ikanagira inama ababyeyi ku buryo bwiza bwo kwita ku mwana ukivuka. Ikorana bya hafi n’Ishami ry’Ababyeyi n’Abagore Batwite (Maternity) kugira ngo umwana akomeze guhabwa ubuvuzi buhoraho kuva akivuka.
Abana bafite uburwayi bukomeye babanza guhabwa ubutabazi n’ubuvuzi bw’ibanze bubafasha kugarura ubuzima mu buryo buhamye, hanyuma bakoherezwa ku bitaro bifite ubushobozi bwo gutanga ubuvuzi bwisumbuye bw’abana bavutse (Neonatal Intensive Care), hakurikijwe gahunda yohereza abarwayi (Referral System).
