Indwara zitandura
Ibitaro bitanga serivisi zo gupima no gutahura hakiri kare indwara, gusuzuma abarwayi, kubaha imiti ibakwiriye, kubigisha uko bakwitwara mu rwego rwo kwita ku buzima bwabo, no kubakurikirana buri gihe ku ndwara zirimo umuvuduko ukabije w’amaraso, diyabete, asima, indwara z’ubuhumekero zidakira, indwara z’umutima n’imiyoboro y’amaraso, n’izindi ndwara zitandura.
Izi serivisi zitangwa n’itsinda ry’abakozi b’inzobere mu by’ubuzima bakorera hamwe, ritanga inama ku mibereho iboneye, rikurikirana abarwayi mu buryo buhoraho, hagamijwe gufasha abarwayi kugenzura neza uburwayi bwabo, gukumira ingaruka zabwo no guteza imbere imibereho myiza y’abafite indwara zitandura.
