Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

Farumasi

Serivisi zitangwa zirimo kwakira no gutunganya impapuro z’imiti zanditswe n’abaganga, gutanga imiti ku barwayi, gutanga ubujyanama ku mikoreshereze myiza y’imiti, gucunga ububiko bw’imiti n’ibikoresho by’ubuvuzi, ndetse no gukurikirana umutekano n’ingaruka zishobora guterwa n’imiti.

Fatumasi

Serivisi ya Farumasi ni imwe muri serivisi z'ingenzi zunganira ubuvuzi ku Bitaro by'Akarere bya Ruli. Ishinzwe kugura, kwakira, kubika no gucunga imiti n'ibindi bikoresho byifashishwa mu buvuzi, ndetse no gutanga imiti yanditswe n'abaganga ku barwayi cyangwa ku babahagarariye mu buryo bwizewe kandi bukurikije amahame y'umwuga.

Abakozi ba Farumasi batanga ubujyanama ku mikoreshereze iboneye y'imiti, bakamenyesha abarwayi uko bayifata neza, ingaruka ishobora kugira n'ibyo bagomba kwitondera. Banakurikirana ikoreshwa ry'imiti kugira ngo ikoreshwe neza kandi itange umusaruro mwiza, bakanategura raporo no gusaba kongererwa imiti n'ibikoresho by'ubuvuzi igihe bibaye ngombwa.

Serivisi zitangirwa muri Farumasi y'Ibitaro bya Ruli

  • Kugura, kwakira, kubika no gukwirakwiza imiti n'ibikoresho by'ingenzi byifashishwa mu buvuzi.
  • Gutanga imiti ku barwayi barwariye mu bitaro ndetse n'abivuriza hanze yabyo.
  • Gukurikirana ikoreshwa riboneye ry'imiti kugira ngo ikoreshwe neza kandi mu mutekano.
  • Kwakira no gutunganya impapuro z'imiti zanditswe n'abaganga (prescriptions).
  • Gutegura no gutanga imiti hakurikijwe amabwiriza y'abaganga.
  • Kwandika no kubika amakuru ajyanye n'ikorwa rya serivisi za farumasi.
  • Guha abarwayi ubujyanama n'amabwiriza ku ikoreshwa ry'imiti n'uburyo bwo kuyibika.
  • Gutanga imiti ku barwayi mu gihe gikwiye kandi mu buryo bwizewe.

NIYONSENGA Theresie

Head of Department
+250 788 855 166