IBITARO BYA RULI BYIZIHIJE UMUNSI WA MUTAGATIFU MARITINI WA PORESI, UMURINZI WABYO
Uyu munsi, ku wa 4 Ugushyingo 2026, Ibitaro bya Ruli byizihije umunsi wa Mutagatifu Maritini wa Poresi (Saint Martin de Porres), Umurinzi w'ibitaro, umunsi usanzwe wizihizwa buri mwaka ku wa 3 Ugushyingo.
Ibirori byatangiye n'Igitambo cya Misa yabereye muri Chapel y'ibitaro, iyoborwa na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Ruli, Reverien Nshimiyimana, wari uhagarariye Arikidiyosezi ya Kigali.

Uyu munsi wihariye, wabaye umwanya mwiza wo kuzirikana ubuzima, ibikorwa n'indangagaciro byaranze Mutagatifu Maritini wa Poresi, by'umwihariko urukundo, impuhwe, kwicisha bugufi, kubaha ikiremwamuntu no gukorera bose nta vangura.
Mu butumwa bw'uyu munsi, hibanzwe ku ruhare rw'izi ndangagaciro mu kazi ka buri munsi k'abakozi b'ibitaro, cyane cyane mu kwakira abarwayi, kubitaho no kubaha serivisi zinoze, zibubaha kandi zirangwa n'ubwitange.
Nk'ikigo gishinzwe gutanga serivisi z'ubuzima, Ibitaro bya Ruli byongeye kwibutswa ko ubuvuzi bwiza butagarukira gusa ku gutanga imiti no kuvura indwara, ahubwo bunashingira ku rukundo, impuhwe, kubaha uburenganzira n'agaciro ka buri murwayi, kumutega amatwi no kumwitaho nta vangura iryo ari ryo ryose.
Kwizihiza uyu munsi ni umwanya wo kongera kwisuzuma no gufata ingamba zo kurushaho kunoza serivisi dutanga, duharanira ko buri murwayi uje mu bitaro yakirwa neza, akitabwaho mu cyubahiro kandi akabona serivisi zimufasha kumererwa neza.
Mutagatifu Maritini wa Poresi, dukomeze kukwigiraho urukundo, impuhwe, kwicisha bugufi no gukorera abandi nta vangura.
