Ijwi ry’Umurwayi: Ibitaro bya Ruli byegereye abaturage bo mu Kagari ka Rwesero, bibasaba kwirinda ibiyobyabwenge byangiza ubuzima
Ku wa 01 Nzeri 2026, Ibitaro bya Ruli byasuye abaturage bo mu Kagari ka Rwesero, Umurenge wa Ruli, Akarere ka Gakenke, mu gikorwa cy’inteko y’abaturage cyari kigamije kwegera abaturage, kubagezaho ubutumwa bwo kubungabunga ubuzima no kumva ibitekerezo n’ibibazo byabo.
Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo gukomeza ubufatanye hagati y’abaturage, inzego z’ubuyobozi n’abatanga serivisi z’ubuzima, cyane cyane mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage no kubakangurira kugira uruhare mu kwirinda indwara n’ibindi bibazo bishobora kubangamira imibereho yabo.
Mu butumwa bwatanzwe, hibanzwe cyane ku kamaro ko kwirinda imikoreshereze y’ibyuma n’inzoga z’inkorano, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu. Abaturage bibukijwe ko ikoreshwa ry’ibintu bishobora kwangiza ubuzima rishobora kugira ingaruka ku mubiri, ku mitekerereze ndetse no ku mibereho y’umuryango n’umuryango mugari.
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa, barimo Mayor w’Akarere ka Gakenke ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Ruli, Dr. Kaneza Deogratias, basabye abaturage kugira uruhare mu gukumira ibiyobyabwenge no kutirengagiza ibimenyetso by’uburwayi bishobora kuvuka.
Mayor w’Akarere ka Gakenke, Mukandayisenga Vestine
Bashimangiye ko umuntu ufite ikibazo cy’uburwayi buterwa n’imikoreshereze y’ibyuma cyangwa ibindi biyobyabwenge akwiye kwihutira kugana kwa muganga kugira ngo asuzumwe kandi ahabwe ubufasha bukwiye. Abaturage basabwe kandi kwirinda kwivura mu buryo butizewe cyangwa gutinda gushaka ubufasha bw’abaganga igihe bafite ibimenyetso bibahangayikishije.
Kuba Ibitaro bya Ruli byitabira inteko z’abaturage bifasha kurushaho kwegera abaturage no kumenya ibibazo by’ubuzima bibangamiye imibereho yabo. Ni n’umwanya wo kubagezaho amakuru abafasha gufata ibyemezo biboneye ku buzima bwabo no gukoresha serivisi z’ubuzima mu gihe gikwiye.
Muri iki gikorwa, abaturage kandi bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo no kugaragaza ibibazo bijyanye n’ubuzima n’imibereho yabo. Ibi bigira uruhare mu gushimangira ihame ryo gushyira umurwayi n’umuturage ku isonga, kuko ibitekerezo byabo bifasha abatanga serivisi kumenya ibikwiye kunozwa.
Ibitaro bya Ruli bikomeza gushimangira ko ubuzima bwiza busaba ubufatanye bw’inzego zose, kuva ku muturage ku giti cye, ku muryango, ku nzego z’ibanze kugeza ku bigo bitanga serivisi z’ubuzima. Kwirinda ibintu bishobora kwangiza ubuzima, kwihutira kugana kwa muganga no gukurikiza inama z’abakozi b’ubuzima ni zimwe mu ntambwe z’ingenzi mu kubungabunga ubuzima.
Wabaye umwanya wo kongera kwegera abaturage bo mu Kagari ka Rwesero, kubakangurira kugira uruhare mu kwirinda ibibazo by’ubuzima no gukomeza kubaka imikoranire ishingiye ku kumva no gukemura ibibazo by’umuturage.
Gahunda “Ijwi ry’Umurwayi”, Ibitaro bya Ruli bikomeza gushyira imbere kumva abaturage, kumenya ibibazo bahura na byo no gufatanya n’inzego zitandukanye mu gushaka ibisubizo bigamije kunoza ubuzima n’imibereho y’abaturage.
